Andiswa yarebye abahungu bakina umupira w’amaguru. Yifuzaga ko yagukinana nabo. Yabajije umutoza nimba yakitozanya nabo.
Andiswa schaute den Jungen beim Fußballspielen zu. Sie wünschte, sie könnte auch in der Mannschaft sein. Sie fragte den Trainer, ob sie mit ihnen trainieren kann.
Umutoza yashyize ibiganza bye ku amayunguyungu. “Kuri iri shuli, abahungu bonyine nibo bemerewe gukina umupira w’amaguru.” Yaravuze.
Der Trainer stemmte die Hände in die Hüften. „An dieser Schule dürfen nur Jungen Fußball spielen“, sagte er.
Abahungu baramubwiye kujya gukina umupira w’intoki. Baravuze ngo umupira w’intoki ni uwabakobwa n’umupira w’amaguru ukaba uwabahungu. Andiswa yari arakaye.
Die Jungen sagten, sie solle Netzball spielen. Sie sagten, Netzball sei für Mädchen und Fußball für Jungs.
Umunsi ukurikiyeho, ishuli ryari rifite umukino munini (ukomeye). Umutoza yari ahangayitse kubera ko umukinnyi we mwiza cyane yari arwaye kandi adashobora gukina.
Am nächsten Tag gab es ein großes Fußballspiel. Der Trainer machte sich Sorgen, weil sein bester Spieler krank war und nicht spielen konnte.
Andiswa yirutse asanga umutoza amusaba kumureka agakina. Umutoza niyari azi neza icyo gukora. Nyuma yanzuye ko Andiswa yakwinjira mu ikipe.
Andiswa lief zum Trainer und flehte ihn an, sie spielen zu lassen. Der Trainer wusste nicht, was er tun sollte. Dann beschloss er, Andiswa in die Mannschaft aufzunehmen.
Umukino wari ukomeye. Ntamuntu numwe wari wagatsinze igitego kugeza mu ikiciro cyambere.
Das Spiel war hart. Zur Halbzeit hatte noch niemand ein Tor geschossen.
Mu igice cyakabiri cy’umukino umwe mu abahungu yapashije umupira Andiswa. Yirukatse cyane asanga amazamu. Yateye umupira cyane atsinda igitego.
Während der zweiten Halbzeit spielte einer der Jungen Andiswa den Ball zu. Sie bewegte sich sehr schnell auf das Tor zu. Sie schoss den Ball mit großer Wucht und erzielte ein Tor.
Imba yabantu yuzurwa n’ibyishimo. Kuva uwo munsi, abakobwa bemerewe gukina umupira w’amaguru kw’ishuli.
Die Zuschauer jubelten begeistert. Seit diesem Tag dürfen Mädchen an der Schule auch Fußball spielen.