下载 PDF
返回故事列表

Inkoko N’Agaca 母鸡和老鹰

作者 Ann Nduku

插图 Wiehan de Jager

译文 Sylvestre Ntabajyana

语言 卢旺达语

级别 3级

将整故事念出来 本故事尚未有语音版。


Kera habayeho Inkoko n’Agaca bikaba inshuti magara. Byabanaga n’izindi nyoni mu mahoro asesuye. Ntan’umwe muri bombi washoboraga kuguruka.

很久很久以前,母鸡和老鹰是好朋友。他们和其他的鸟儿住在一起,相安无事,但是他们都不会飞。


Nuko amapfa aza gutera. Biba ngombwa ko Agaca kajya gushaka amahaho kure cyane. Kagaruka karushye, katagangaye. Gatangira gutekereza niba nta nzira ya bugufi kandi yoroshye kajya kanyuramo.

有一天,他们住的地方发生了饥荒。老鹰要走很远很远的路才能找到食物。她回来的时候看起来非常疲倦。老鹰说:“这样走太累了!肯定有一种更省力的方法。”


Ijoro rimwe agaca n’inkoko biza gusinzira umukondorajosi. Bukeye bwaho inkoko igira igitekerezo. Nuko ikusanya amoya yagendaga atakara mu gihe izindi nyoni zabaga zigendagenda. Ibwira agaca iti, “Reka aya moya tuyunge ku yacyu. Wenda byadufasha kujya tugenda mu buryo butworoheye.”

母鸡饱饱地睡了一觉,想到了一个好主意。她开始搜集其他鸟儿掉下来的羽毛,说:“让我们把这些羽毛都缝在我们身上吧,也许这样我们走路就不吃力了。”


Agaca ni ko konyine kari gafite urushinge mu mudugudu. Bityo ni ko katangiye kunga ya moya ku yako. Nuko gakora amababa abiri, karaguruka kagera mu kirere kure. Inkoko iza gutira rwa rushinge ariko iza kunanirwa itararangiza kudoda. Maze ishyira rwa urushinge ku kabati. Ijya mu gikoni gutegura amafunguro y’abana bayo.

老鹰是村庄里唯一一个有银针的,所以她第一个开始缝羽毛。她给自己做了一双非常漂亮的翅膀,做完之后,在母鸡头上飞来飞去。母鸡问老鹰借了针,但她很快就厌烦了缝纫。她把银针留在柜子上,跑到厨房里,给她的孩子做饭。


Izindi nyoni zari zabonye agaca kaguruka mu kirere. Nuko zisaba inkoko kuziha rwa rushinge rw’agaca ngo na zo zikorere amababa. Mu kanya gato nazo zitangira kuguruka.

其他的鸟儿看到老鹰飞得又高又远,非常羡慕。他们问母鸡借了银针,这样他们也可以给自己做翅膀了。过了不久,其他的鸟儿也都能上天飞翔了。


Inyoni zigaruye urushinge zisanga inkoko idahari. Abana b’inkoko bafata rwa rushinge batangira kurukinisha. Bamaze kuruha basiga rwa rushinge mu musenyi barigendera.

当最后一只鸟儿归还银针的时候,母鸡不在家。她的孩子拿走了银针,玩来玩去。他们玩厌的时候,就把银针落在了沙地里。


Ku gicamunsi, Agaca kaza gutirura rwa rushinge kugira ngo gatunganye amoya yari yahungabanye igihe kagurukaga. Inkoko irushakira ku kabati, mu gikoni, no mu mu mbuga ariko irarubura.

那天下午,老鹰回来了,她问母鸡要回自己的银针,因为她要修补一些松散的羽毛。母鸡找遍了柜子、厨房和后院,都找不到银针。


Nuko ibwira agaca iti, “Mbabarira nzakomeze ndushakishe ejo.” Agaca karabyemera. Ariko karayihanangiriza kati, “Nutarubona ejo uzampa umwe mu bana bawe ho ubwishyu.”

母鸡求老鹰:“再给我一天吧!明天你就能修补翅膀,飞着去找食物了。”老鹰说:“好,就一天。如果你找不到银针的话,你就要把一个孩子给我作为补偿。”


Bukeye bwaho agaca karaza. Gasanga inkoko iri kuraha mu musenyi ariko urushinge yarubuze. Nuko agaca kaza kihuta gafata umwe mu bana b’inkoko karamutwara. Kuva icyo gihe, agaca iyo kaje, gasanga inkoko iri kuraha mu musenyi ishakish arwa rushinge.

第二天,老鹰来了,她看到母鸡正在沙地里翻来翻去,但是银针还是没有找到。老鹰从天上俯冲下来,抓了一只小鸡就飞走了。从那以后,无论老鹰什么时候出现,她都看到母鸡在沙地里找银针。


Inkoko iyo ibonye igicucu cy’amababa y’agaca, iburira abana bayo ivuga iti, “Mujye kwihisha.” Abana bayo na bo bati, “Twakumvise kare. Reka tuyabangire ingata.”

当母鸡在地上看到老鹰的影子时,她就警告自己的孩子:“快躲起来!别呆在这空旷干燥的地上。”孩子们回答她说:“我们不是傻瓜,我们会跑的。”


作者: Ann Nduku
插图: Wiehan de Jager
译文: Sylvestre Ntabajyana
语言: 卢旺达语
级别: 3级
出处: 原文来自非洲故事书Hen and Eagle
共享创意授权条款
本着作系采用共享创意 署名 3.0 未本地化版本授权条款授权。
选项
返回故事列表 下载 PDF