下载 PDF
返回故事列表

Inkoko Na Magurijana 鸡和千足虫

作者 Winny Asara

插图 Magriet Brink

译文 Emmanuel Sibomana

语言 卢旺达语

级别 3级

将整故事念出来 本故事尚未有语音版。


Inkoko na Magurijana bari inshuti. Ariko bahoraga barushanwa. Umunsi umwe biyemeje gukina umupira w’amaguru ngo barebe urusha undi.

鸡和千足虫是好朋友,但是它们又互相竞争。有一天,它们决定进行一场足球比赛,看看谁是最棒的球员。


Bagiye ku kibuga batangira gukina. Inkoko yakinaga yihuta ariko Magurijana akarushaho. Inkoko yateraga umupira ukagera kure, ariko Magurijana akawutera kure cyane. Inkoko itangira kurakara.

它们去了球场,开始比赛。鸡跑得飞快,但是千足虫跑得更快。鸡把球踢得很远,但是千足虫踢得更远。鸡开始有点闷闷不乐。


Noneho biyemeza gutera za penariti. Magurijana ni we wabanje mu izamu. Inkoko itsinda igitego kimwe gusa. Hanyuma Inkoko na yo iba igiye mu izamu.

最后,它们决定来一场点球大战。第一轮中,千足虫当守门员,鸡只拿到了一分。然后,在第二轮中,鸡做守门员。


Magurijana yateye umupira n’ikirenge atsinda igitego. Magurijana akubita amacenga atsinda igitego. Magurijana atera umupira n’umutwe atsinda igitego. Magurijana atsinda ibitego bitanu.

千足虫猛地一踢,球进了。千足虫运球飞快,又进了一球。千足虫跳起来,打了个头球,又得了一分。千足虫一共得了五分。


Inkoko igira umujinya kubera ko yari yatsinzwe. Yari yatsinzwe bikomeye. Magurijana atangira guseka kubera uwo mujinya wa mucuti we.

鸡输了,它很生气。千足虫哈哈大笑,因为它的朋友输了球,就无理取闹。


Inkoko yararakaye ku buryo yahise ibumbura umunwa wayo ihita imira Magurijana.

鸡生气极了,它张开嘴,一口把千足虫吞了下去。


Igihe Inkoko yatahaga, ihura na nyina wa Magurijana. Nyina wa Magurijana abaza Inkoko ati, “Waba wabonye umwana wanjye?” Inkoko ntiyasubiza. Nyina wa Magurijana atangira kugira impungenge.

鸡回家的路上,遇到了千足虫妈妈。千足虫妈妈问它:“你看见我的孩子了吗?”鸡什么都没说,千足虫妈妈很担心。


Hanyuma nyina wa Magurijana yumva akajwi gato kavug akati, “Mama ntabara!”  Nyina wa Magurijana areba hirya no hino anatega amatwi kurushaho. Yumva ka kajwi karaturuka mu nda y’Inkoko.

千足虫妈妈突然听到了一阵微弱的声音:“快帮我,妈妈!”千足虫妈妈看了看周围,仔细地听着,声音是从鸡身体里传出来的。


Nyina wa Magurijana arasakuza ati, “Koresha ubushobozi bwawe budasanzwe mwana wanjye!”  Magurijana ashobora kuzana impumuro mbi ndetse akanabiha. Magurijana abikoze, Inkoko itangira kumererwa nabi.

千足虫妈妈大喊道:“快用你神奇的能力!”千足虫会产生一种很难闻的味道,会让鸡觉得很恶心。


Inkoko itangira gutura imibi. Itangira kumira amacandwe no guciragura. Iritsamura, irakorora. Magurijana yari yayibihiye.

鸡打了一个嗝,咕噜咕噜要吐了,又是打喷嚏又是咳嗽。千足虫太恶心了!


Inkoko ikomezagukorora kugeza ubwo yarutse Magurijana wari wamaze kugera mu gifu cy’inkoko. Nyina wa Magurijana n’umwana we bahita burira igiti bajya kwihisha.

鸡不停地咳嗽,直到把千足虫从胃里咳了出来。千足虫妈妈和孩子赶紧爬上树,藏了起来。


Kuva icyo gihe, Inkoko na Magurijana babaye abanzi.

从此以后,鸡和千足虫就变成了敌人。


作者: Winny Asara
插图: Magriet Brink
译文: Emmanuel Sibomana
语言: 卢旺达语
级别: 3级
出处: 原文来自非洲故事书Chicken and Millipede
共享创意授权条款
本着作系采用共享创意 署名 3.0 未本地化版本授权条款授权。
选项
返回故事列表 下载 PDF