下载 PDF
返回故事列表

Imbuto Ntoya: Inkuru ya Wangari Maathai 一粒小种子:旺加里·马塔伊的故事

作者 Nicola Rijsdijk

插图 Maya Marshak

译文 Patrick Munyurangabo

语言 卢旺达语

级别 3级

将整故事念出来 本故事尚未有语音版。


Mu igiturage mu imberama z’umusozi wa Kenya muri Afrika y’iburengerazuba, agakobwa gato kakoraga mu mirima na nyina we. Izina rye ryari Wangari.

在东非肯尼亚山的山腰上,有一座小村庄,村庄里有一个小女孩和妈妈一起在田里劳作,这个女孩叫旺加里。


Wangari yakundaga kuba hanze. Mu umurima w’umuryango we yarimaga ubutaka n’umuhoro we. Yasunikaga imbuto ntoya mu ubutaka.

旺加里很喜欢呆在户外。在她家的农田里,旺加里用弯刀劈开土地,把小种子播撒到温暖的泥土里。


Igihe cy’umunsi yishimira cyane ni nyuma y’izuba rirenze. Iyo bwiraga bigoye kubona ibihingwa, Wangari yamenyaga ko ari igihe cyo kujya murugo. Yakurikiraga inzira zifunganye mu mirima, akambukiranya imigenzi agenda.

她一天中最喜欢的时候就是日落时分。当天黑了,看不到花花草草时,旺加里就知道她该回家了。她走在农田里的小路上,还要过几条河。


Wangari yari umwana w’umuhanga kandi niyari gutegereza kujya ku ishuli. Ariko ninya na se we bashakaga ko aguma aho akabafasha murugo. Ubwo yarafite imyaka irindwi, musaza we mukuru yatoteje ababyeyi be ngo bamureke ajye kw’ishuli.

旺加里是个聪明的孩子,她迫不及待地想要去上学,但是她的父母希望她能在家,帮着干农活。当旺加里七岁的时候,她的哥哥说服了父母,让旺加里去上学。


Yakundaga kwiga! Wangari yarize byinshi na byinshi muri buri gitabo yasomaga. Yakoze neza kw’ishuli bamutumira kwiga muri Leta zunzububwe z’America. Wangari yari yishimye! Yashakaga kumanya byinshi na byinshi ku isi.

旺加里太喜欢学习了。旺加里读了很多书,学到很多知识。她的成绩非常好,最后收到了美国大学的录取信,邀请她去美国读书。旺加里太兴奋了,她真想去世界各地走走看看。


Kuri kaminuza y’America Wangari yamenye ibintu byinshi bishya. Yize ibihingwa nuko bikura. Kandi yibutse uko yakuze: akina imikino na basaza be mu gicucu k’ibiti mu mashyamba meza yamanyakenya.

在美国的大学里,旺加里学到了很多新鲜事物。她研究植物,以及它们的生长过程。她想起她自己是怎么长大的:她和兄弟们在美丽的肯尼亚森林里玩耍。


Uko yamenyaga byinshi, niko yarushagaho kumenya uko akunda abantu ba Kenya. Yashaka ko bishima bakanigenga.

她学得越多,就越热爱肯尼亚人民。她想要帮助肯尼亚人民过上自由、快乐的生活。她学得越多,就越想念自己在非洲的家乡。


Ubwo yarangizaga amasomo ye, yagarutse muri Kenya. Ariko igihugu cye cyari cyarahindutse. Imirima minini yari ihurutuye k’ubutaka. Abagore ntibari bafite inkwi zo gutekesha. Abantu bari abakene n’abana bari bashonje /inzara.

当旺加里完成学业时,她回到了肯尼亚,但是她的祖国已经今非昔比了。大地上建起了农场,妇女们找不到柴火做饭。人们过着穷苦的日子,孩子们饥肠辘辘。


Wangari yarazi icyo gukora. Yigishije abagore uko batera ibiti kuva mu imbuto. Abagore bagurishaga ibiti bagakoresha amafara mukwita ku imiryango yabo. Abagore barishimye cyane. Wangari yari yabafashije kwiyunvamo imbaraga no gukomera.

旺加里知道自己要做什么。她教妇女们如何用种子种出大树。妇女们卖树赚钱,补贴家用。妇女们都很高兴。旺加里使她们觉得自己变得坚强勇敢了。


Uko igihe cyagiye, ibiti bishya byakuzemo ishyamba,n’imigezi itangira gutemba nanone. Ubutumwa bwa Wangari bwamenyekanye muri Afrika. Uyumunsi, amamiriyoni y’ibiti bimaze gukura kuva mu imbuto za Wangari.

时光飞逝,小树长成了参天大树,又汇聚成了森林,河水穿流而过。旺加里的办法传遍了非洲。今天,因为旺加里当初的种子,已经长出了几百万棵大树。


Wangari yakoze cyane. Abantu kw’isi hose barabimenye, banamuha igihembo cyamamaye. Kitwa Nobel Peace Prize, ninawe mugore w’umunyafrika wambere ugihawe.

旺加里努力工作,引起了全世界的注意,人们授予她诺贝尔和平奖,她是非洲第一位获得这份殊荣的女性。


Wangari yapfuye muri 2011, ariko twamutekerezaho buri gihe tubonye igiti kiza.

旺加里在2011年去世,但是每次我们看到大树时,都会想起这位杰出的女性。


作者: Nicola Rijsdijk
插图: Maya Marshak
译文: Patrick Munyurangabo
语言: 卢旺达语
级别: 3级
出处: 原文来自非洲故事书A Tiny Seed: The Story of Wangari Maathai
共享创意授权条款
本着作系采用共享创意 署名 4.0 未本地化版本授权条款授权。
选项
返回故事列表 下载 PDF