Wangari yari umwana w’umuhanga kandi niyari gutegereza kujya ku ishuli. Ariko ninya na se we bashakaga ko aguma aho akabafasha murugo. Ubwo yarafite imyaka irindwi, musaza we mukuru yatoteje ababyeyi be ngo bamureke ajye kw’ishuli.
Kuri kaminuza y’America Wangari yamenye ibintu byinshi bishya. Yize ibihingwa nuko bikura. Kandi yibutse uko yakuze: akina imikino na basaza be mu gicucu k’ibiti mu mashyamba meza yamanyakenya.
Ubwo yarangizaga amasomo ye, yagarutse muri Kenya. Ariko igihugu cye cyari cyarahindutse. Imirima minini yari ihurutuye k’ubutaka. Abagore ntibari bafite inkwi zo gutekesha. Abantu bari abakene n’abana bari bashonje /inzara.
Wangari yarazi icyo gukora. Yigishije abagore uko batera ibiti kuva mu imbuto. Abagore bagurishaga ibiti bagakoresha amafara mukwita ku imiryango yabo. Abagore barishimye cyane. Wangari yari yabafashije kwiyunvamo imbaraga no gukomera.