Download PDF
Back to stories list

Umunsi navuye murugo nerekeje m’umugi Umunsi navuye murugo nerekeje m'umugi Le jour que je quitta la maison pour la ville

Written by Lesley Koyi, Ursula Nafula

Illustrated by Brian Wambi

Translated by Patrick Munyurangabo

Language Kinyarwanda

Level Level 3

Narrate full story The audio for this story is currently not available.

Sitasiyo nto ya bisi mu igiturage cyange yari ihuze n’abantu n’amabisi apakiwe cyane. Kubutaka hari hakiri nindi bintu byo gupakira. Abakonvayeri barimo bahamagara amazina yaho bisi zari zigiye.

Sitasiyo nto ya bisi mu igiturage cyange yari ihuze n’abantu n’amabisi apakiwe cyane. Kubutaka hari hakiri nindi bintu byo gupakira. Abakonvayeri barimo bahamagara amazina yaho bisi zari zigiye.

Le petit arrêt d’autobus dans mon village était occupé par des tas de gens et des autobus surchargés. Sur le sol il y avait encore plus de choses à charger. Les revendeurs de billets criaient les noms des endroits où leurs autobus allaient.

“Umugi! Umugi! Ugiye m’uburengerazuba!” Narunvije amukonvayeri avuga. Iyo niyo busi nagombaga gufata.

“Umugi! Umugi! Ugiye m’uburengerazuba!” Narunvije amukonvayeri avuga. Iyo niyo busi nagombaga gufata.

J’entendis un revendeur de billets crier: « Ville ! Ville ! Direction ouest ! ». C’était l’autobus que je devais prendre.

Busi yo m’umugi yari hafi kuzura, ariko abantu benshi bari bakiri gusunika ngo binjiremo. Bamwe bashyize imizigo yabo munsi ya busi. Abandi bashyira iyabo mu ntebe imbere.

Busi yo m’umugi yari hafi kuzura, ariko abantu benshi bari bakiri gusunika ngo binjiremo. Bamwe bashyize imizigo yabo munsi ya busi. Abandi bashyira iyabo mu ntebe imbere.

L’autobus de ville était presque plein, mais plus de personnes poussaient encore pour embarquer. Quelques-unes chargèrent leurs valises sous l’autobus. D’autres mirent les leurs sur les étagères à l’intérieur.

Abagenzi bashya bakomeza cyane muntoki amatike yabo ubwo bashakaga aho kwicara muri busi yuzuye. Abagore bafite abana bato bicaye neza bitegura urugendo rurerure.

Abagenzi bashya bakomeza cyane muntoki amatike yabo ubwo bashakaga aho kwicara muri busi yuzuye. Abagore bafite abana bato bicaye neza bitegura urugendo rurerure.

Des nouveaux passagers agrippaient leurs billets tandis qu’ils cherchaient un endroit pour s’asseoir dans l’autobus. Des femmes avec de jeunes enfants les installaient confortablement pour le long voyage.

Nibyize iruhande rw’idirishya. Umuntu wari wicaye iruhande rwange yarafashe isashe cyane. Yari yambaye isandari zishaje, icote ryacuyutse, yanarebaga nkudatuje.

Nibyize iruhande rw’idirishya. Umuntu wari wicaye iruhande rwange yarafashe isashe cyane. Yari yambaye isandari zishaje, icote ryacuyutse, yanarebaga nkudatuje.

Je me suis serréé à côté d’une fenêtre. La personne à côté de moi tenait un sac vert en plastique fermement. Il portait de vieilles sandales, un manteau usé, et il semblait nerveux.

Narebye hanze ya busi mbona ko nvuye mu icyaro cyange, ahantu nari narakuriye. Naringiye m umugi munini.

Narebye hanze ya busi mbona ko nvuye mu icyaro cyange, ahantu nari narakuriye. Naringiye m umugi munini.

Je regardai à l’extérieur de l’autobus et je réalisai que je quittais mon village, l’endroit où j’avais grandi. Je me rendais à la grande ville.

Gupakira byarari birangiye n’abantu bose bicajwe. Abatandaza (abacuruzi muri gare) bari bakirimo gushaka kwinjira muri busi kugurisha ibicuruzwa byabo ku abagenzi. Buri umwe yasakuzaga ibyari bihari byo kugurisha. Amagambo nunvaga asekeje.

Le chargement était complet et tous les passagers étaient assis. Des colporteurs se frayaient encore un passage dans l’autobus pour vendre leurs marchandises aux passagers. Chacun criait les noms des articles disponibles. Les mots me semblaient drôles.

Abagenzi bake baguze ibinyobwa, abandi bagura ibiryo bito batangira noguhekenya. Abo batari bafite amafaranga, ngange, bararebereye.

Abagenzi bake baguze ibinyobwa, abandi bagura ibiryo bito batangira noguhekenya. Abo batari bafite amafaranga, ngange, bararebereye.

Quelques passagers achetèrent des breuvages, d’autres achetèrent des petites collations et commencèrent à manger. Ceux qui n’avaient pas d’argent, comme moi, observaient seulement.

Ibyo bikorwa byarogowe n’urusaku rwa busi, ikimenyetso ko twari twiteguye kugenda. Umukonvayeri yakankamiye abatandaza ngo basohoke.

Ibyo bikorwa byarogowe n’urusaku rwa busi, ikimenyetso ko twari twiteguye kugenda. Umukonvayeri yakankamiye abatandaza ngo basohoke.

Ces activités furent interrompues par le klaxonnement de l’autobus, un signe que nous étions prêts à partir. Le revendeur de billets cria aux colporteurs de sortir.

Abatandaza barasunikanye ngo basohoke muri busi. Bamwe bagarurije abagenzi. Abandi bagerageje bwanyuma kugurisha ibindi bintu.

Abatandaza barasunikanye ngo basohoke muri busi. Bamwe bagarurije abagenzi. Abandi bagerageje bwanyuma kugurisha ibindi bintu.

Les colporteurs se poussaient pour sortir de l’autobus. Quelques-uns ont redonné de la monnaie au voyageurs. D’autres ont fait des tentatives de dernière minute pour vendre d’autres articles.

Uko busi yavaga guri stasiyo, nahanze amaso hanze y’idirishya. Nibajije nimba nzigera ngaruka mucyaro cyange.

Uko busi yavaga guri stasiyo, nahanze amaso hanze y’idirishya. Nibajije nimba nzigera ngaruka mucyaro cyange.

Lorsque l’autobus quitta l’arrêt, j’ai regardé par la fenêtre fixement. Je me demandais si je retournerais à mon village un jour.

Uko urugendo rwakomeje, imbere muri busi harashyushye cyane. Nafunze amaso yange ngirango nsinzire.

Uko urugendo rwakomeje, imbere muri busi harashyushye cyane. Nafunze amaso yange ngirango nsinzire.

Alors que le voyage avançait, l’intérieur de l’autobus est devenu très chaud. J’ai fermé les yeux en espérant dormir.

Ariko ibitekerezo byange byigiriye iwacu. Mama wange azaba amahoro? Inkwavu zange zizazana amafaranga? Musaza wange azibuka kuvomera ibiti bito byange?

Ariko ibitekerezo byange byigiriye iwacu. Mama wange azaba amahoro? Inkwavu zange zizazana amafaranga? Musaza wange azibuka kuvomera ibiti bito byange?

Mais je repensais toujours à chez moi. Est-ce que ma mère serait en sécurité ? Est-ce que me lapins rapporteraient de l’argent ? Est-ce que mon frère se souviendrait d’arroser mes semis d’arbres ?

Munzira, nafashe mumutwe amazina yahantu data wacu yabaga mu mugi munini. Narinkirimo kuhavuga igihe narinsinziriye.

Munzira, nafashe mumutwe amazina yahantu data wacu yabaga mu mugi munini. Narinkirimo kuhavuga igihe narinsinziriye.

En chemin, j’ai mémorisé le nom de l’endroit où mon oncle vivait dans la grande ville. Je le marmonnais encore lorsque je me suis endormi.

Amasaha icyenda ashize, nabyukijwe n’urusaku, hahamagarwa abagenzi basubira iwacu mu igiturage. Nafashe igikapu cyange gito nanasimbukira hanze ya busi.

Amasaha icyenda ashize, nabyukijwe n’urusaku, hahamagarwa abagenzi basubira iwacu mu igiturage. Nafashe igikapu cyange gito nanasimbukira hanze ya busi.

Neuf heures plus tard, je me suis réveillé au bruit de quelqu’un qui appelait les passagers qui retournaient au village. J’ai ramassé mon petit sac et j’ai sauté de l’autobus.

Busi isububirayo yaririmo kuzura byihuse. Vuba yari gusubira mu aburasirazuba. Ikintu kibanze cyane kuringe, cyari gutangira gushaka inzu ya data wacu.

Busi isububirayo yaririmo kuzura byihuse. Vuba yari gusubira mu aburasirazuba. Ikintu kibanze cyane kuringe, cyari gutangira gushaka inzu ya data wacu.

L’autobus de retour se remplissait rapidement. Bientôt il partirait vers l’est. La chose la plus importante pour moi maintenant était de commencer à chercher la maison de mon oncle.

Written by: Lesley Koyi, Ursula Nafula
Illustrated by: Brian Wambi
Translated by: Patrick Munyurangabo
Language: Kinyarwanda
Level 3
Source: The day I left home for the city from African Storybook
Creative Commons License
This work is licensed under a Creative Commons Attribution 4.0 International License.
Options
Back to stories list Download PDF