Download PDF
Back to stories list

Inkoko Na Magurijana Chicken and Millipede

Written by Winny Asara

Illustrated by Magriet Brink

Translated by Emmanuel Sibomana

Language Kinyarwanda

Level Level 3

Narrate full story The audio for this story is currently not available.


Inkoko na Magurijana bari inshuti. Ariko bahoraga barushanwa. Umunsi umwe biyemeje gukina umupira w’amaguru ngo barebe urusha undi.

Chicken and Millipede were friends. But they were always competing with each other. One day they decided to play football to see who the best player was.


Bagiye ku kibuga batangira gukina. Inkoko yakinaga yihuta ariko Magurijana akarushaho. Inkoko yateraga umupira ukagera kure, ariko Magurijana akawutera kure cyane. Inkoko itangira kurakara.

They went to the football field and started their game. Chicken was fast, but Millipede was faster. Chicken kicked far, but Millipede kicked further. Chicken started to feel grumpy.


Noneho biyemeza gutera za penariti. Magurijana ni we wabanje mu izamu. Inkoko itsinda igitego kimwe gusa. Hanyuma Inkoko na yo iba igiye mu izamu.

They decided to play a penalty shoot-out. First Millipede was goal keeper. Chicken scored only one goal. Then it was the chicken’s turn to defend the goal.


Magurijana yateye umupira n’ikirenge atsinda igitego. Magurijana akubita amacenga atsinda igitego. Magurijana atera umupira n’umutwe atsinda igitego. Magurijana atsinda ibitego bitanu.

Millipede kicked the ball and scored. Millipede dribbled the ball and scored. Millipede headed the ball and scored. Millipede scored five goals.


Inkoko igira umujinya kubera ko yari yatsinzwe. Yari yatsinzwe bikomeye. Magurijana atangira guseka kubera uwo mujinya wa mucuti we.

Chicken was furious that she lost. She was a very bad loser. Millipede started laughing because his friend was making such a fuss.


Inkoko yararakaye ku buryo yahise ibumbura umunwa wayo ihita imira Magurijana.

Chicken was so angry that she opened her beak wide and swallowed the millipede.


Igihe Inkoko yatahaga, ihura na nyina wa Magurijana. Nyina wa Magurijana abaza Inkoko ati, “Waba wabonye umwana wanjye?” Inkoko ntiyasubiza. Nyina wa Magurijana atangira kugira impungenge.

As Chicken was walking home, she met Mother Millipede. Mother Millipede asked, “Have you seen my child?” Chicken didn’t say anything. Mother Millipede was worried.


Hanyuma nyina wa Magurijana yumva akajwi gato kavug akati, “Mama ntabara!”  Nyina wa Magurijana areba hirya no hino anatega amatwi kurushaho. Yumva ka kajwi karaturuka mu nda y’Inkoko.

Then Mother Millipede heard a tiny voice. “Help me mom!” cried the voice. Mother Millipede looked around and listened carefully. The voice came from inside the chicken.


Nyina wa Magurijana arasakuza ati, “Koresha ubushobozi bwawe budasanzwe mwana wanjye!”  Magurijana ashobora kuzana impumuro mbi ndetse akanabiha. Magurijana abikoze, Inkoko itangira kumererwa nabi.

Mother Millipede shouted, “Use your special power my child!” Millipedes can make a bad smell and a terrible taste. Chicken began to feel ill.


Inkoko itangira gutura imibi. Itangira kumira amacandwe no guciragura. Iritsamura, irakorora. Magurijana yari yayibihiye.

Chicken burped. Then she swallowed and spat. Then she sneezed and coughed. And coughed. The millipede was disgusting!


Inkoko ikomezagukorora kugeza ubwo yarutse Magurijana wari wamaze kugera mu gifu cy’inkoko. Nyina wa Magurijana n’umwana we bahita burira igiti bajya kwihisha.

Chicken coughed until she coughed out the millipede that was in her stomach. Mother Millipede and her child crawled up a tree to hide.


Kuva icyo gihe, Inkoko na Magurijana babaye abanzi.

From that time, chickens and millipedes were enemies.


Written by: Winny Asara
Illustrated by: Magriet Brink
Translated by: Emmanuel Sibomana
Language: Kinyarwanda
Level: Level 3
Source: Chicken and Millipede from African Storybook
Creative Commons License
This work is licensed under a Creative Commons Attribution 3.0 International License.
Options
Back to stories list Download PDF