Download PDF
Back to stories list

Nozibele n’ imisatsi itatu Nozibele and the three hairs

Written by Tessa Welch

Illustrated by Wiehan de Jager

Translated by Patrick Munyurangabo

Language Kinyarwanda

Level Level 3

Narrate full story The audio for this story is currently not available.


Igihe kire kire cyashize, abakobwa batatu bagiye gutoragura inkwi.

A long time ago, three girls went out to collect wood.


Wari umunsi ushyushye; bagiye ku umugezi koga. Barakinnye, banaterana abazi baronoga mu amazi.

It was a hot day so they went down to the river to swim. They played and splashed and swam in the water.


bidatize, babonye ko bwije. Bihutiye kugaruka mu igiturage

Suddenly, they realised that it was late. They hurried back to the village.


Ubwo bendaga kugera imuhira, Nozibele yashyize akaboko ku ishosi rye. Yavuze ko yibagiwe agakufi ke. “Mumbabarire dusubirane yo!” Yasabye inshuti ze. Ariko inshuti ze zavuze ko bwari bwije cyane.

When they were nearly home, Nozibele put her hand to her neck. She had forgotten her necklace! “Please come back with me!” she begged her friends. But her friends said it was too late.


Nozibele yasubiye ku mugezi wenyine. Yabonye umukufi we, ahita yihutira iwabo. Ariko yarayobye mu umwijima.

So Nozibele went back to the river alone. She found her necklace and hurried home. But she got lost in the dark.


Mu intabwe yabonye urumuri ruva munzu. Yihuse ayisanga, arakomanga ku urugi.

In the distance she saw light coming from a hut. She hurried towards it and knocked at the door.


Atungirwa nuko ari imbwa yafunguye urugi, iravuga, “urashaka iki?” “Nabuze ndashaka aho kuryama,” Nozibele yaravuze. “injira cyangwa se nkurume!” Imbwa yaravuze. Nozibele arinjira.

To her surprise, a dog opened the door and said, “What do you want?” “I’m lost and I need a place to sleep,” said Nozibele. “Come in, or I’ll bite you!” said the dog. So Nozibele went in.


Imbwa irangije iravuga, “ntekera!” “Ariko sindigera ntekera imbwa mbere,” Arasubiza. “Teka cyangwa se nkurume!” Imbwa yaravuze. Ubwo Nozibele yatetse ibiryo by’imbwa.

Then the dog said, “Cook for me!” “But I’ve never cooked for a dog before,” she answered. “Cook, or I’ll bite you!” said the dog. So Nozibele cooked some food for the dog.


Birangije imbwa iravuga, “nkorera uburiri!” Nozibele arasubiza, “sindigera nkora uburiri bw’imbwa.” “Nkorera uburiri cyangwa nkurume!” Ubwi Nozibele yakoze uburiri.

Then the dog said, “Make the bed for me!” Nozibele answered, “I’ve never made a bed for a dog.” “Make the bed, or I’ll bite you!” the dog said. So Nozibele made the bed.


Buri munsi yagombaga tuteka, gukubura, no koza ibintu by’imbwa. Umunsi umwe imbwa yaravuze, “Nozibele, uyumunsi ngomba gusura inshuti. Kubura inzu, unoze ibintu byange mbere yuko ngaruka.”

Every day she had to cook and sweep and wash for the dog. Then one day the dog said, “Nozibele, today I have to visit some friends. Sweep the house, cook the food and wash my things before I come back.”


Imbwa ikihava, Nozibele yavashe imisatsi itatu kuva kumutwe we. Ashyira umwe munsi y’uburiri, undi inyuma y’urugi, n’undi mu ikiraro cy’amatungo. Arangije ariruka cyane bishoboka ajya iwabo.

As soon as the dog had gone, Nozibele took three hairs from her head. She put one hair under the bed, one behind the door, and one in the kraal. Then she ran home as fast as she could.


Ubwo imbwa yagarukaga, yashatse Nozibele. “Nozibele, uri hehe?” Yarasakuje. “Ndi hano, munsi y’uburiri,” umusatsi wambere waravuze. “Ndi hano, inyuma y’urugi,” Umusatsi wakabiri. “Ndi hano, mu kiraro,” umusatsi wa gatatu uravuga.

When the dog came back, he looked for Nozibele. “Nozibele, where are you?” he shouted. “I’m here, under the bed,” said the first hair. “I’m here, behind the door,” said the second hair. “I’m here, in the kraal,” said the third hair.


Imbwa yahise imenya ko Nozibele yayikinnye ubwenge. Yarirukatse mpaka igeze mu igiturage. Ariko basaza ba Nozibele bari bategereje n’ inkoni nini. Imbwa yahise ikata irahunga, ntiragaruka kuva ubwo.

Then the dog knew that Nozibele had tricked him. So he ran and ran all the way to the village. But Nozibele’s brothers were waiting there with big sticks. The dog turned and ran away and has never been seen since.


Written by: Tessa Welch
Illustrated by: Wiehan de Jager
Translated by: Patrick Munyurangabo
Language: Kinyarwanda
Level: Level 3
Source: Nozibele and the three hairs from African Storybook
Creative Commons License
This work is licensed under a Creative Commons Attribution 3.0 International License.
Options
Back to stories list Download PDF