Umunsi umwe, urukwavu rwariruri kugenda kunkengero z’umugezi.
Siku moja, Sungura alikuwa akitembea pembeni ya mto.
Invubu yari yo nayo, igiye kwitemberera no kurya ibyatsi byiza byicyatsi.
Kiboko alikuwepo pia, akitembea huku akila majani mazuri ya kijani.
Invubu ntiyabonye urukwavu ikandagira itabishaka ku ikirenge cy’urukwavu. Urukwavu rutangira gusakuza ku invubu, “Wowe Nvubu! Ntureba ko uhagaze ku ikirenge cyange?”
Kiboko hakumwona Sungura na kwa bahati mbaya akaukanyaga mguu wa Sungura. Sungura akaanza kumpigia Kiboko kelele. “We Kiboko huoni kama umeukanyaga mguu wangu?”
Invubu yasabye imbabazi urukwavu, “Mbabarira cyane. Sinigeze nkubona. Ihangane umbabarire!” Ariko urukwavu ntidwunvise rukomeza gusakuriza invubu, “Wabikoze kubushake! Umunsi umwe uzabona! Uzabyishyura!”
Kiboko akamwomba Sungura msamaha, “Samahani, sikukuona, tafadhali nisamehe!” Lakini Sungura hakukubali na akaendelea kumbwatukia Kiboko, “Umefanya makusudi! Kuna siku utakiona, na nitakulipizia!”
Urukwavu rwaragiye gushaka umuriro ruravuga, “genda utwike invubu niva mu amazi kurya ibyatsi. Yarangandagiye!” Umuriro warasubishe, “Ntakibazo, rukwavu, nshuti yange. Nzakora icyo unsabye.”
Sungura alienda kumtafuta moto na akamwambia, “Nenda, ukamchome Kiboko akitoka majini kuja kula majani. Alinikanyaga!” Moto ukajibu, “Hakuna tatizo, rafiki yangu Sungura, nitafanya ulichoniomba kufanya.”
Nyuma, invubu yaririmo kurya ibyatsi kure hitaruye umugezi ubwo, “Whoosh!” Umuriro wagurumanaga. Ibirimi byatangiye gutwika umusatsi w’invubu.
Baadaye, Kiboko alikuwa akila majani mbali na mto, aliposhtuka moto umelipuka. Miale ya moto ikaanza kuzichoma nywele za Kiboko.
Invubu yatangiye kurira iriruka isanga amazi. Umusatsi wose wari watwitswe n’umuriro. Invubu yakomeze kurira, “Umusatsi wange watwitswe n’umuriro! Umusatsi wange wose wagiye! Umusatsi wange mwiza!”
Kiboko akaanza kulia na kukimbilia kwenye maji. Nywele zake zote zilikuwa zimeungua na moto. Kiboko aliendelea kulia, “Nywele zangu zimeungua na moto! Nywele zangu zote zimeisha! Nywele zangu nzuri!”
Urukwavu rwari rwishimye kubera ko umusatsi w’invubu wahiye. No kugeza uyumunsi, kubw’ubwoba bw’umuriro, invubu ntijya ijya kure hitaruye amazi.
Sungura alikuwa na furaha kwa kuwa nywele za Kiboko ziliungua. Hadi leo kwa kuogopa moto, Kiboko hawezi kwenda mbali na maji.