Descargar PDF
Regresar a lista de cuentos

Abana Mu Biruhuko Kwa Nyirakuru De vacaciones con la abuela

Texto Violet Otieno

Ilustraciones Catherine Groenewald

Translated by Aloysie Uwizeyemariya

Lengua kiñaruanda

Nivel Nivel 4

Contar el cuento completo El audio no está disponible actualmente.


Umutoni na Hirwa babanaga na se mu mugi. Bifuzaga ko ibiruhuko bigera vuba. Ibyo ntibyari ukubera ko bashaka kuruhuka amasomo gusa, ahubwo bashakaga no kujya gusura Nyirakuru. Nyirakuru yari atuye hafi y’ikiyaga kinini hakaba harakorerwaga imirimo y’uburobyi cyane.

Odongo y Apiyo vivían en la ciudad con su padre. Esperaban con ansias sus vacaciones. No sólo porque cerraban la escuela, sino porque iban a visitar a su abuela. Ella vivía en una aldea de pescadores cerca de un gran lago.


Umutoni na Hirwa bari banejejwe cyane nuko igihe cyari kigeze ngo basubire gusura nyirakuru. Bapakiye ibikapu byabo bitegura urugendo rurerure bagombaga gukora bukeye bwaho. Iryo joro ntibasinziriye, baraye bavuga iby’ibiruhuko.

Odongo y Apiyo estaban emocionados con la idea de visitar de nuevo a su abuela. La noche antes del viaje, empacaron sus cosas y dejaron todo listo para irse a la aldea. No pudieron dormir y se quedaron toda la noche hablando sobre sus vacaciones.


Mu gitondo kare kare, bafashe inzira bajya mu cyaro kwa nyirakuru. Se yari abatwaye mu modoka ye. Baragiye barenga imisozi bafata iyindi, banyura ku nyamaswa zo mu gasozi, baca ku mirima y’icyayi barakomeza. Bagendaga babara imodoka banyuzeho ndetse bakanaririmba uturirimbo.

Temprano a la mañana siguiente, salieron de viaje a la aldea en el auto de su padre. Pasaron por las montañas y vieron animales salvajes y plantaciones de té. Contaron autos y cantaron canciones.


Byageze aho abana barananirwa barasinzira.

Al poco tiempo, se cansaron y se quedaron dormidos.


Bagezeyo se arabakangura. Basanze nyirakuru Nyirakamana yiryamiye ku musambi munsi y’igiti. Nyirakamana yari umukecuru mwiza kandi ugifite imbaraga.

El padre despertó a Odongo y Apiyo cuando llegaron a la aldea. Se encontraron a su abuela, Nyar-Kanyada, descansando con una manta debajo de un árbol. Nyar-Kanyada significa “hija de la gente de Kanyada” en el idioma Luo. La abuela era una mujer fuerte y hermosa.


Nyirakuru yabahaye ikaze abinjira mu ruganiriro. Ibyishimo byinshi biramusaba arabaririmbira ari nako azenguruka icyumba acinya akadiho. Abana nabo bari bishimiye kumushyikiriza impano bari bamuzaniye. Umutoni ati: “Fungura impano yange nyogoku!” Hirwa na we ati: “Oya ndanze, banza iyange nyogoku!”

Nyar-Kanyada les dio la bienvenida a su casa, bailando y cantando de alegría. Sus nietos estaban ansiosos por entregarle los regalos que le trajeron de la ciudad. “Abre mi regalo primero,” dijo Odongo. “¡No, mi regalo primero!” dijo Apiyo.


Amaze gufungura izo mpano, Nyirakamana yabahaye umugisha wa kibyeyi.

Después de abrir los regalos, Nyar-Kanyada le dio la bendición tradicional a sus nietos.


Hashize akanya, Umutoni na Hirwa barasohoka bajya gukina n’utunyoni n’utunyugunyugu.

Después, Odongo y Apiyo salieron a jugar. Persiguieron mariposas y aves.


Buriye ibiti bakidumbura mu mazi y’ikiyaga.

Escalaron árboles y chapotearon en el lago.


Babonye bwije basubiye mu nzu bafata ifunguro rya nijoro. Bafashwe n’ibitotsi bataranarangiza kurya.

Cuando oscureció, volvieron a la casa a cenar. ¡Se estaban quedando dormidos antes de terminar de comer!


Bukeye bw’aho, se yafashe urugendo yisubirira mu mugi abasiga kwa Nyirakamana.

Al día siguiente, el padre de los niños se fue de vuelta a la ciudad y los dejó con Nyar-Kanyada.


Umutoni na Hirwa bafashaga nyirakuru gukora imirimo yo mu rugo. Bavomaga amazi bakanatashya inkwi. Bajyaga no gutora amagi mu nzu y’inkoko, bakanasoroma imboga mu karima k’igikoni.

Odongo y Apiyo ayudaron a su abuela con las tareas del hogar. Fueron a buscar agua y leña. Recolectaron los huevos de las gallinas y recolectaron verduras de la huerta.


Nyirakamana yigishaga abuzukuru be gukora umutsima wo kurisha isosi. Yanaberekaga uko bateka umuceri wo kurisha ifi yokeje.

Nyar-Kanyada le enseñó a sus nietos a hacer ugali para comer con estofado. Les enseñó a hacer arroz con coco para comerlo con pescado asado.


Umunsi umwe Hirwa yahuye inka za nyirakuru, zijya mu murima w’umuturanyi. Uwo muturanyi byaramubabaje, atera ubwoba Hirwa ko atwara izo nka kuko zamwoneye. Bukeye bw’aho Hirwa yaritwararitse ngo inka zitongera kumuteza ibibazo.

Una mañana, Odongo llevó a las vacas de su abuela a pastar. Pero las vacas entraron en la granja de un vecino. El vecino se enojó con Odongo. Lo amenazó con quedarse con las vacas por haberse comido sus cultivos. Después de ese día, Odongo se aseguró que las vacas no se volvieran a meter en problemas.


Undi munsi, abana bajyanye na nyirakuru ku isoko. Yacuruzaga imboga, isukari n’isabuni. Umutoni yakundaga kubwira abakiriya ibiciro by’ibicuruzwa, Hirwa na we akabapyunyikira ibyo baguze.

Otro día, los niños fueron al mercado con Nyar-Kanyada. Ella tenía un puesto para vender vegetales, azúcar y jabón. A Apiyo le gustaba decirle a los clientes cuánto costaban los productos. Odongo empacaba los productos para los clientes.


Barangije gucuruza basangiye icyayi, banafasha nyirakuru kubara amafaranga yavuye mu byo bacuruje.

Al final del día, tomaban té juntos. Le ayudaban a su abuela a contar cuánto dinero había ganado.


Hashize igihe gito ibiruhuko birarangira. Abana bagombaga gusubiraa mu mugi. Nyirakamana yahaye Hirwa ingofero, Umutoni we amuha umupira w’imbeho. Arangije abapfunyikira impamba y’urugendo.

Pero las vacaciones se terminaron muy rápido y los niños tuvieron que regresar a la ciudad. Nyar-Kanyada le regaló una gorra a Odongo y un chaleco a Apiyo. Luego les empacó comida para su viaje de vuelta a casa.


Se agarutse kubafata, ntibifuzaga gutaha. Binginga Nyirakamana ngo bajyane mu mugi. Aramwenyura ati: “Bana banjye ndashaje sinaba mu mugi. Nzajya ntegereza ko muza kunsura.”

Cuando su padre vino a recogerlos, no querían irse. Los niños le suplicaron a Nyar-Kanyada que se fuera con ellos a la ciudad. Ella sonrió y les dijo: “Estoy muy vieja para la ciudad. Estaré esperándolos cuando vuelvan a mi aldea otra vez.”


Umutoni na Hirwa baramuhobera cyane bamusezeraho.

Odongo y Apiyo le dieron un abrazo muy apretado y le dijeron adiós.


Umutoni na Hirwa basubiye ku ishuri babwira inshuti zabo iby’ubuzima bwo mu cyaro. Abana bamwe bumva ubuzima bwo mu mugi ari bwo bwiza. Abandi bumva kuba mu cyaro ari byiza kurusha kuba mu mugi. Icyo bose bahurijeho ni uko Umutoni na Hirwa bafite nyirakuru mwiza.

Cuando Odongo y Apiyo volvieron a la escuela, le hablaron a sus amigos acerca de la vida en la aldea. Algunos niños opinaron que la vida en la ciudad era buena. Otros opinaron que la aldea era mejor. ¡Pero lo más importante es que todos opinaron que Odongo y Apiyo tenían una abuela maravillosa!


Texto: Violet Otieno
Ilustraciones: Catherine Groenewald
Translated by: Aloysie Uwizeyemariya
Lengua: kiñaruanda
Nivel: Nivel 4
Fuente: Holidays with grandmother del African Storybook
Licencia Creative Commons
Esta obra está bajo una Creative Commons Atribución 4.0 Internacional.
Opciones
Regresar a lista de cuentos Descargar PDF