Schaltfläche PDF
Zurück zur Geschichteliste

Simbegwire Simbegwire

Geschrieben von Rukia Nantale

Illustriert von Benjamin Mitchley

Übersetzt von Patrick Munyurangabo

Sprache Kinyarwanda

Niveau Niveau 5

Vollständige Geschichte erzählen Zu dieser Geschichte ist noch kein Audio verfügbar.


Igihe nyina wa Simbegwire yapfaga, yarababaye. Ise we yakoze ibishoboka byose ngo amwiteho. Buhoro buhoro, barishimye nubwo nyina we atarahari. Buri mugitondo bicaraga bakavuga k’umunsi. Buri nimugoroba basangiriraga hamwe. Nyuma yokoza ibyombo, ise wa Simbegwire yamufashaga gukora imikoro y’ishuli.

Als ihre Mutter starb, war Simbegwire sehr traurig. Simbegwires Vater kümmerte sich so gut er konnte um seine Tochter. Langsam lernten sie, ohne Simbegwires Mutter wieder glücklich zu sein. Jeden Morgen saßen sie zusammen und sprachen über den anstehenden Tag. Jeden Abend bereiteten sie zusammen das Abendessen zu. Nach dem Abwasch half Simbegwires Vater ihr mit den Hausaufgaben.


Umunsi umwe, ise wa Simbegwire yaje murugo (yatashye) akererewe. Yarahamagaye, “Umwana wange arihe?” Simbegwire yirukatse asanga se. Arahagara akibona ko ise afashe akaboko k’umugore. “ndashaka ko uhura numuntu w’igitangaza mwana wange. Yitwa Anita,” Yavuze amwenyura.

Eines Tages kam Simbegwires Vater später als üblich nach Hause. „Wo bist du, mein Kind?“, rief er. Simbegwire lief zu ihm. Sie blieb stehen, als sie sah, dass er die Hand einer Frau hielt. „Ich möchte dir jemand besonderen vorstellen, mein Kind. Das ist Anita“, sagte er lächelnd.


Anita aravuga, “Bite Simbegwire, papa wawe yabwiye byinshi kuri wowe,” Ariko ntiyamwenyuye cyangwa se ngo amufate akaboko. Ise wa Simbegwire yari yishimye. Yavuze kubijyanye na bo bose batatu babana hamwe, n’uko ubuzima bwabo bwaba bwiza. Aravuga, “Mwana wange, nizeyeko wemera Anita nka nyoko (mama) wawe,”

„Hallo Simbegwire, dein Vater hat mir viel von dir erzählt“, sagte Anita. Aber weder lächelte sie, noch nahm sie die Hand des Mädchens. Simbegwires Vater war glücklich und erfreut. Er sprach davon, dass die drei zusammenleben und wie schön ihr Leben dann wäre. „Mein Kind, ich hoffe, du akzeptierst Anita als deine Mutter“, sagte er.


Ubuzima bwa Simbegwire bwarahindutse. Ntiyongeye kubona akanya ko kwicarana na se mugitondo. Anita yamuga imirimo yo m’urugo myinshi yogukora bikamunaniza ntakore imikoro y’ishuli. Yahihitaga ajya kuryama nyuma n’ifunguro rya n’ijoro. Ikintu kituze cyari ikirangiti cy’amabara nyina yamuhaye. Ise wa Simbegwire yasaga nutabona ko umukobwa we atari yishimye.

Simbegwires Leben veränderte sich. Sie hatte keine Zeit mehr, um morgens mit ihrem Vater zu sitzen. Anita gab ihr viel Hausarbeit und abends war sie zu müde von der Schule. Sie ging nach dem Abendessen direkt ins Bett. Der einzige Trost war die bunte Decke, die sie von ihrer Mutter hatte. Simbegwires Vater schien nicht zu bemerken, dass seine Tochter unglücklich war.


Nyuma y’amezi make, ise wa Simbegwire yababwiye ko atazaba ari m’urugo mu igihe runaka. Yaravuze, “ngomba gukora urugendo kubw’akazi” “ariko nziko muzitanaho.” Isura ya Simbegwire yahise ingwa ariko se ntiyabibonye. Anita ntacyo yavuze. Nawe ntiyari yishimye.

Nach ein paar Monaten, teilte Simbegwires Vater ihnen mit, dass er eine Weile nicht zu Hause sein würde. „Ich muss von meiner Arbeit aus verreisen“, sagte er. „Aber ich weiß, dass ihr auf euch gegenseitig aufpasst.“ Simbegwire schaute betrübt, aber ihr Vater bemerkte es nicht. Anita sagte nichts. Auch sie war nicht glücklich.


Ibintu byarushijeho kumera nabi kuri Simbegwire. Iyo atarangizaga imirimo yo m’urugo, cyangwa ngo yinube, umugore yaryaga ibiryo hafi byose, agasigariza Simbegwire duke. Buri joro Simbegwire yarariraga kugeza asinziriye ahobeye ikirangiti cya nyina.

Es wurde schlimmer für Simbegwire. Wenn sie ihre Aufgaben nicht erledigte oder sie sich beschwerte, schlug Anita sie. Und beim Abendessen aß die Frau das meiste Essen, sodass für Simbegwire nur einige Reste übrig blieben. Jeden Abend weinte sich Simbegwire mit der Decke ihrer Mutter im Arm in den Schlaf.


Igitondo kimwe, Simbegwire yatinze guva mu buriri. “Wowe mukobwa w’umunebwe!” Atina yaravuze. Yakuruye Simbegwire mu uburiri. Ikirangiti cy’agaciro gifatwa mu umusumari, gicikamo kabiri.

Eines Morgens stand Simbegwire zu spät auf. „Du faules Mädchen!“, rief Anita. Sie zog Simbegwire aus dem Bett. Die Lieblingsdecke blieb an einem Nagel hängen und riss entzwei.


Simbegwire yari arakaye cyane. Yanzuye kwiruka agahunga iwabo. Yatwaye ibice by’igirangiti cya nyina, apakira ibiryo, ava mu inzu. Yakurikiye inzira se yafashe.

Simbegwire war sehr verärgert. Sie beschloss, von zu Hause wegzulaufen. Sie nahm die zerrissene Decke ihrer Mutter, packte etwas zu essen ein und verließ das Haus. Sie lief den Weg entlang, den ihr Vater genommen hatte.


Ubwo byageraga nimugoroba, yuriye igiti kirekire hafi yiribi, anakora uburiri mumashami. Ari gusinzira, yarariribye: “maama, maama, maama, waransize. Waransize kandi ntuzagaruka. Dada ntakingunda. Mama, uzagaruka ryari? Waransize.”

Als es Abend wurde kletterte sie auf einen hohen Baum nahe des Flusses und machte sich ein Bett in den Ästen. Zum Einschlafen sang sie: „Maama, Maama, Maama, du hast mich verlassen. Du hast mich verlassen und bist nie zurückgekommen. Vater liebt mich nicht mehr. Mutter, wann kommst du zurück? Du hast mich verlassen.“


Igitondo gikurikiyeho, Simbegwire yarongeye aririmba yandirimbo. Ubwo abagore bazaga gufura imyenda ku iriba, bunvishe indirimbo ibabaje iva mu ubushori shori bw’ igiti. Ariko bagirango ni umuyaga uhuha ibibabi, bakomeza gukora. Ariko umwe yateze amatwi yitonze indirimbo.

Am nächsten Morgen sang Simbegwire wieder das Lieb. Als die Frauen zum Fluss kamen, um ihre Kleidung zu waschen, hörten sie das traurige Lied aus dem großen Baum kommen. Sie dachten, es sei nur der Wind, der in den Blättern raschelte und setzten ihre Arbeit fort. Aber eine der Frauen hörte dem Lied ganz genau zu.


Uwo mugore yarebye hejuru mugiti. Ubwo yabona umukobwa and ibice by’ikirangiti cy’amabara, yararize, “Simbegwire, mukubwa wa musaza wange!” Abandi bagore bahagaritse kumeza, bafasha Simbegwire kumanuka igiti. Nyirasenge aramuhobera anagerageza kumuhumuriza.

Die Frau schaute hinauf in den Baum. Als sie das Mädchen und Teile der bunten Decke sah, rief sie „Simbegwire, das Kind meines Bruders!“ Die anderen Frauen unterbrachen das Waschen und halfen Simbegwire, den Baum hinunter zu klettern. Ihre Tante umarmte das kleine Mädchen und versuchte, es zu trösten.


Nyirasenge wa Simbegwire yamutwaye iwe murugo. Yahaye Simbegwire ibiryo bishyushye, anamushyira mu uburiri n’ikirangiti cya nyina. Iryo joro, Simbegwire yararize ubwo yasinziraga, ariko amarira y’iruhuko. Yaraziko nyirasenge agiye kumwitaho.

Simbegwires Tante nahm das Kind mit zu sich nach Hause. Sie gab Simbegwire eine warme Mahlzeit und deckte sie im Bett mit der Decke ihrer Mutter zu. In dieser Nacht weinte sich Simbegwire in den Schlaf, aber es waren Tränen der Erleichterung. Sie wusste, ihre Tante würde sich um sie kümmern.


Ubwo se wa Simbegwire yagarukaga murugo, yasanze icyuma kirimo ubusa. “Ni iki cyabaye, Anita?” Yabasanyije umutima uremereye. Umugore yasobanuye ko Simbegwire yatorotse. “Nashakaga ko anyubaha,” Yaravuze. “Ariko wenda nararengereye.” Se wa Simbegwire yavuye munzu, agenda agana iriba. Yarakomeje kugera mu igiturage cya mushiki we kureba nimba yarabonye Simbegwire.

Als Simbegwires Vater nach Hause kam, fand er ein leeres Zimmer vor. „Was ist passiert, Anita?“ fragte er traurig. Die Frau erklärte, dass Simbegwire weggelaufen war. „Ich wollte, dass sie mich respektiert“, sagte sie, „aber vielleicht war ich zu streng.“ Simbegwires Vater ging hinaus und lief in Richtung Fluss. Er lief zum Dorf seiner Schwester, um herauszufinden, ob sie Simbegwire gesehen hatte.


Simbegwire yarari gukina na babyara be ubwo yabona ise mu intera. Yarafite ubwo ko ashobora kuba arakaye, ahita yirukankira munzu kwihisha. Ariko ise we yaramusanze aravuga, “Simbegwire, wibonye mama mwiza. Umwe ugukunda kendi unakunva. Unteye ishema kandi ndagukunda.” Bemeranyije ko Simbegwire aribugumane na nyirasenge igihe kirekire yifuza.

Simbegwire spielte mit ihren Cousins als sie ihren Vater von weit weg kommen sah. Sie hatte Angst, dass er wütend sein könnte, also lief sie ins Haus, um sich zu verstecken. Aber ihr Vater sagte: „Simbegwire, du hast dir selbst eine perfekt Mutter gesucht. Eine, die dich liebt und versteht. Ich bin stolz auf dich und ich liebe dich.“ Sie vereinbarten, dass Simbegwire so lange bei ihrer Tante bleiben würde, wie sie möchte.


Ise we yamusuraga buri munsi. Bigeze aho, yazanye na Anita. Yashyikiriye ukuboko kwa Simbegwire. “Umbabarire cyane mwana muto, nari mu amakosa.” Yararize. “Uzareka nongere ngerageze?” Simbegwire Simbegwire yarebye Ise n’isuraye ihangayitse. Arangije atera intabwe imbere ahobera Anita.

Ihr Vater kam jeden Tag zu Besuch. Irgendwann kam er zusammen mit Anita. Sie nahm Simbegwires Hand. „Es tut mir so leid, Kleine, es war mein Fehler“, weinte sie. „Kannst du mir noch eine Chance geben?“ Simbegwire sah ihren besorgten Vater an. Dann machte sie einen Schritt auf Anita zu und legte ihren Arm um sie.


Icyumweru gikurikira, Anita yatumiye Simbegwire, babyara be, na nyirasenge kuza murugo guusangira. Anita yateguye ibiryo Simbegwire agunda, na buri umwe yarariye kugeza bijuse. Nyua abana barakina ubwo abakuru bavuganaga. Simbegwire yunvise yishimye. Yanzuye ko vuba, vuba cyane, azagaruka murugo kubana na se na mukase.

In der Woche danach lud Anita Simbegwire mit ihren Cousins und der Tante zum Essen ein. Was für ein Fest! Anita kochte Simbegwires Lieblingsessen und alle aßen, bis sie satt waren. Dann spielten die Kinder, während die Erwachsenen sich unterhielten. Simbegwire war glücklich und tapfer. Sie beschloss, dass sie bald, sehr bald, zurück nach Hause kommen würde, um bei ihrem Vater und ihrer Stiefmutter zu wohnen.


Geschrieben von: Rukia Nantale
Illustriert von: Benjamin Mitchley
Übersetzt von: Patrick Munyurangabo
Sprache: Kinyarwanda
Niveau: Niveau 5
Quelle: Simbegwire aus African Storybook
Creative Commons Lizenz
Dieses Werk ist unter einer Creative Commons Namensnennung 3.0 Lizenz lizenziert.
Weitere Niveau 5 Geschichten lesen:
Optionen
Zurück zur Geschichteliste Schaltfläche PDF